00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Colombia: Abantu 80 baguye mu gitero cy’umutwe witwaje intwaro

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 20 January 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Abaturage bagera kuri 80 biciwe mu gitero cyagabwe n’umutwe wa ELN ku wa 19 Mutarama 2025, mu Ntara ya North Santander, mu majyaruguru y’iburasirazuba ya Colombia.

Iki gitero cyabaye nyuma y’uko Colombia ihagaritse ibiganiro by’amahoro n’umutwe wa ELN, ku wa 17 Mutarama 2025, yirara mu baturage irabica, naho ingabo za Leta zigerageza gutabara zibahungisha.

Ni ku nshuro ya kabiri ibiganiro biganisha ku mahoro hagati ya Guverinoma ya Colombia n’umutwe wa ELN bisubitswe mu gihe kitageze ku mwaka.

Ibi biganiro kandi Perezida wa Colombia, Gustavo Francisco Petro Urrego, yagerageje kubigeraho inshuro eshanu ariko byaranze, ari na yo mpamvu abaturage bakomeza kubigwamo.

Raporo yashyizwe hanze n’urwego rwa Guverinoma rushinzwe uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko abishwe biciwe mu duce dutandukanye two mu Karere ka Catatumbo hafi y’umupaka wa Venezuela.

Iyi raporo kandi ivuga ko abagera mu bihumbi bitanu, bahunze uduce twa Ocaña na Tibú, barimo guhabwa ubufasha bw’ibiribwa, ndetse ubu bari gushyikirizwa toni 10 z’ibikoresho by’ibanze.

Guverinoma ya Colombia yasabye ELN guhagarika ibitero byose no guha inzego z’ubuyobozi uburenganzira bwo kugera mu duce uyu mutwe wagabyemo igitero ngo ishobore gutanga ubutabazi.

Ibihumbi by'abanya-Colombia barokotse igitero bahise bahunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .