Iki gitero cyabaye nyuma y’uko Colombia ihagaritse ibiganiro by’amahoro n’umutwe wa ELN, ku wa 17 Mutarama 2025, yirara mu baturage irabica, naho ingabo za Leta zigerageza gutabara zibahungisha.
Ni ku nshuro ya kabiri ibiganiro biganisha ku mahoro hagati ya Guverinoma ya Colombia n’umutwe wa ELN bisubitswe mu gihe kitageze ku mwaka.
Ibi biganiro kandi Perezida wa Colombia, Gustavo Francisco Petro Urrego, yagerageje kubigeraho inshuro eshanu ariko byaranze, ari na yo mpamvu abaturage bakomeza kubigwamo.
Raporo yashyizwe hanze n’urwego rwa Guverinoma rushinzwe uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko abishwe biciwe mu duce dutandukanye two mu Karere ka Catatumbo hafi y’umupaka wa Venezuela.
Iyi raporo kandi ivuga ko abagera mu bihumbi bitanu, bahunze uduce twa Ocaña na Tibú, barimo guhabwa ubufasha bw’ibiribwa, ndetse ubu bari gushyikirizwa toni 10 z’ibikoresho by’ibanze.
Guverinoma ya Colombia yasabye ELN guhagarika ibitero byose no guha inzego z’ubuyobozi uburenganzira bwo kugera mu duce uyu mutwe wagabyemo igitero ngo ishobore gutanga ubutabazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!