Agiye kuri uyu mwanya asimbuye umuherwe Zhong Shanshan, ufite uruganda rw’ibinyobwa rwa Nongfu Spring, wabarwaga nk’umuherwe wa mbere mu Bushinwa kuva muri Mata 2021.
Uyu muherwe Colin Huang, asanzwe ari rwiyemezamirimo akaba afite n’indi mishinga myinshi nk’urubuga rw’ubucuruzi rwa Oku, sosiyete y’imikino yo ku ikoranabuhanga ya Xinyoudi, n’indi ikora ibijyanye n’ubuhinzi ya Pinduoduo.
Uyu mugabo kandi yahoze ari ingénieur mu by’ikoranabuhanga muri Google, akaba ari nawe wagize uruhare mu kwagurira ibikorwa by’iki kigo mu Bushinwa.
Inyungu ye nyinshi ituruka ku rubuga rwa Temu, yatangije mu 2022, abinyujije muri Sosiyete ye ya PPD Holdings.
Ubucuruzi bukorerwa kuri uru rubuga, bushingiye ku bacuruzi b’Abashinwa bakora ku giti cyabo, bakahacururiza ibicuruzwa bagahita babyohereza ku bakiliya babo nta handi binyuze hirya no hino ku Isi yose.
Ibiciro by’ibicuruzwa mu Bushinwa biri hasi ugereranyije n’uko biba bihagaze mu bindi bihugu cyane ibyo mu Burengerazuba bw’Isi, biri mu bituma Temu, iyobokwa na benshi ikagira inyungu iri hejuru.
Uru rubuga kandi rushora amafaranga menshi mu kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga.
Nta byera ngo de!
Temu yagihe ihura n’ibibazo byinshi mu bihe byashize, aho hagiye hakorwa imyigaragambyo yabakoreraho ubucuruzi, ibera mu duce nka Guangzhou mu Bushinwa, bamagana amande ari hejuru bacibwa mu gihe barenze ku bisabwa, ashobora kuba yikubye inshuro eshanu igiciro cy’igicuruzwa runaka.
Aya mande bayacibwa nk’iyo batagejeje igicuruzwa ku muguzi mu gihe cyagenwe, serivisi zidahwitse ku bakiliya n’ibindi.
Ikindi uru rubuga rwa Temu rushinjwa ni ukugumana amafaranga yose aba yamaze kwishyurwa y’ibicuruzwa, no gukoresha abakozi igihe kirekire hakajyaho n’amasaha y’umurengera.
Ikindi n’uko bivugwa ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, uri mu nzira zo gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bigurirwa ku ikoranbuhanga bituruka ku mbuga zo mu Bushinwa nka Shein, AliExpress na Temu, umusuro batasabwaga kwishyura mbere.
Iki cyemezo kije mu gihe uyu muryango ushaka guhesha agaciro ibikorwa bikorerwa imbere mu bihugu biwugize, bikaba bishobora kugora imbuga nka Temu, kongera gucururiza ku biciro byari bisanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!