Warner Bros Discovery (WBD) yagenzuraga urwo rubuga, yatangaje ko izasubiza amafaranga abari bariyandikishije kugira ngo bajye bakurikirana ibiganiro byo kuri urwo rubuga. Ruzafungwa ku wa 30 Mata.
Urwo rubuga rwitwaga CNN+, umuyobozi warwo aherutse kwegura ndetse bivugwa ko n’abandi bakozi barwo bashobora kubura imirimo.
Abacuruza amashusho kuri internet muri iki gihe bari mu bibazo. Urugero ni nka Netflix iherutse gutangaza ko umubare w’abakurikira ibikorwa byayo wagabanutse. Ni mu gihe muri iki Cyumweru, ku isoko ry’imigabane agaciro kayo kagabanutse kubera iryo gabanuka ry’abakozi.
CNN+ yari yatangijwe ku wa 29 Werurwe mu gikorwa kigamije kwinjiza amafaranga binyuze mu biganiro byishyuzwa.
Yashoye miliyoni 300$ mu gukora urwo rubuga ariko rutangirana intege nke cyane ko rwagiraga abantu nibura ibihumbi 10 barureba buri munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!