00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Clinton yashyizwe mu bitaro

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bitaro byo muri Leta ya California aho ari kuvurwa, gusa umuvugizi we yatangaje ko uburwayi bwe budafitanye isano na Covid-19.

Clinton w’imyaka 75 yagiye mu bitaro ku wa Kabiri nimugoroba. Yari amaze iminsi yumva afite umunaniro asuzumwe abaganga basanga afite ikibazo mu maraso.

Abaganga bo muri ibyo bitaro bavuze ko yashyizwemo kugira ngo akomeze kwitabwaho byisumbuye.

Clinton yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1993-2001, mu bihe byashize yakunze guhura n’ibibazo by’ubuzima byanatumye mu 2004 abagwa inshuro ebyiri ndetse mu 2010 nabwo avurwa indwara z’umutima.

Bill Clinton yashyizwe mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .