00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Claudia Sheinbaum, Perezida mushya wa Mexique ni muntu ki?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2024 saa 10:20
Yasuwe :

Mu myaka 200 ishize Mexique ibonye ubwigenge, ni bwo bwa mbere mu mateka igize Umukuru w’Igihugu w’umugore, Claudia Sheinbaum, usanzwe ubarizwa mu Ishyaka riri ku butegetsi rya Morena.

Sheinbaum w’imyaka 62, yavukiye mu Mujyi wa Mexique. Mu 1987 yashakanye na Carlos Ímaz Gispert, babyarana abana babiri nyuma baza gutandukanya mu 2016. Yongeye gushakana na Jesús María Tarriba mu 2023 n’ubu bakiri kumwe.

Ni umwuzukuru w’ababyeyi b’Abayahudi kuri nyina, aho bimukiye muri Mexique baturutse muri Bulgarie bahunga Aba-Nazi, mu gihe igisekuru cyo kwa se gikomoka muri Lituanie. Ababyeyi be bari bariheyebeye Siyansi.

Ku myaka 15, yakoze ibikorwa by’ubukorerabushake bifasha amatsinda y’ababyeyi bashakisha abana babo babuze, naho mu myaka ya 1980 yitabiriye imyigaragambyo yamagana gahunda yo kwegurira abikorera amashuri ya Leta.

Ku myaka 33 yabonye impamyabushobozi y’ikirenga, Ph.D, mu bijyanye n’Ingufu yakuye muri Kaminuza ya National Autonomous University of Mexico.

Urugendo rwe rwa politiki rwatangiye mu mwaka wa 2000 ubwo Lopez Obrador, wari umaze gutorwa nka Meya mushya w’Umujyi wa Mexique, yamuhitagamo ngo abe ushinzwe kurengera Ibidukikije.

Sheinbaum yabaye Umuyobozi wa Tlalpan, kamwe mu duce tugize Umujyi wa Mexique kuva mu 2015 kugeza mu 2017, maze atorwa nk’Umuyobozi w’Umujyi wa Mexique mu matora yo mu 2018, aho yakoze ubukangurambaga bwibanze ku kugabanya ibyaha no gushyira mu bikorwa gahunda igenga imiturire. Yeguye kuri uyu mwanya mu 2023 ubwo yarimo kwitegura gutanga kandidature ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Imirimo ye yagaragaye cyane mu gihe cya Covid-19, ubwo yagiraga uruhare mu gushyiraho gahunda yatumye abarenga miliyoni 9 muri miliyoni 18 batuye Umujyi wa Mexique bapimwa Icyorezo cya Covid-19.

Bimwe mu bibazo byihutirwa azahangana nabyo ubwo azaba atangiye inshingano ku itariki ya 1 Ukwakira, harimo ihohoterwa rikorerwa abagore n’umutekano mucye mu bice bitandukanye muri iki Gihugu, aho abaturage batandatu mu 10 bagaragaza umutekano mucye nk’ikibazo cy’ingutu gikwiriye gushakirwa ibisubizo mu buryo burambye.

Agiye ku butegetsi asimbuye President López Obrador nawe uri mu ishyaka rimwe nawe. Muri aya matora yari ahanganyemo na Xochitl Galvez, yatsinze amurushije amajwi 27.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amatora muri iki Gihugu cyatangaje ko Sheinbaum yagize amajwi ari hagati ya 58.3% na 60.7% by’amajwi y’agateganyo mu gihe, Xóchitl Gálvez, yagize amajwi ari hagati ya 26.6% na 28.6% naho Jorge Álvarez Máynez agira amajwi ari hagati ya 9.9% na 10.8%.

Claudia Sheinbaum agiye kuba umugore wa mbere ugiye kuyobora Mexique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .