00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chuck Schumer yatorewe kuyobora Aba-Democrates muri Sena ya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 December 2024 saa 12:59
Yasuwe :

Chuck Schumer yatorowe kongera kuyobora Abasenateri bo mu ishyaka ry’Aba-Democrates bari muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ku nshuro ya gatanu uyu mugabo uhagarariye Leta ya New York atorerwa uyu mwanya, kuko yawugiyeho bwa mbere mu 2016.

Bitandukanye n’imyaka yabanje, kuri iyi nshuro Chuck Schumer azayobora abasenateri b’Aba-Democrates ari bo bake muri Sena kubera guhigikrwa n’Aba-Republicains mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabereye igihe kimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Mu butumwa yashyize hanze, Chuck Schumer yavuze ko yiteguye gukorana n’abo batavuga rumwe mu guharanira iterambere ry’Abanyamerika.

Ati “Nk’uko nagiye mbivuga, icyo gushyize imbere ni ugushaka ibisubizo duhuriyeho igihe cyose bishoboka no kureba uburyo bwo gukorana na bagenzi bacu b’Aba-Republicains, mu gufasha abaturage bacu, ariko bagenzi bacu b’Aba-Republicains ntibakwiriye kubyibeshyaho, buri gihe tuzahagarara ku ndangagaciro zacu.”

Chuck Schumer ahawe izi nshingano nyuma y’igihe gito ishyaka ry’Aba-Democrates ritsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse ribura ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Umwanya w’Umukuru w’Igihugu wegukanywe na Donald Trump, ahigitse Kamara Harris.

Chuck Schumer yatorewe kuyobora Aba-Democrates muri Sena ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .