Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 25 Mutarama 2023 uyoborwa na Guverineri Mukuru uhagarariye Umwami Charles III w’u Bwongereza, Dame Cindy Kiro.
Aljazeera yanditse ko muri uyu muhango kandi Carmel Sepuloni na we yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe wungirije aba uwa mbere mu bo mu bisekuru byo mu kirwa cya Pacifique uhawe uyu mwanya.
Hipkins yavuze ko kuyobora guverinoma ari inshingano ziruta izindi ndetse z’agaciro agize mu buzima bwe, yemeza ko yiteguye guhangana n’imbogamizi zose azahura na zo mu bihe biri imbere.
Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko azwi cyane muri iki gihugu nk’umwe wakoze uko ashoboye kose ngo iki gihugu gihangane ndetse cyigobotore Covid-19.
Jacinda Ardern wasezeye kuri iyi mirimo yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe bwa mbere mu 2017 ndetse mu 2020 yongera gutsindira uyu mwanya nubwo mu myaka ibiri ishize ubuyobozi bwe bwaranzwe n’ibibazo birimo n’itakara ry’agaciro k’ifaranga, aho ubu rigeze kuri 7,2%.
Nubwo iki gihugu gihanganye n’ibibazo by’ubukungu Hipkins yavuze ko mu gihe agiye kumara kuri uyu mwanya, imibereho y’abaturage no kwigobotora ibi bibazo biri mu byo azibandaho.
Ati “Mu bihe bigiye kuza abaturage ba Nouvelle-Zélande bazabona ko imibereho myiza yabo ari yo tugiye gushyira imbere muri gahunda zacu zose kugira ngo turebe ko ibi bibazo by’ubukungu twabihangamura.”
Ibi bibazo by’ubukungu byatumye Ishyaka ry’Abakozi rishobora gutakaza imyanya mu Nteko Nshingamategeko kuko mu bugenzuzi bwashyizwe hanze mu Ukuboza umwaka ushize bwagaragaje ko ryari rifite 33% ibitandukanye na 40% ryari rifite mu ntangiriro zawo, ibiha amahirwe abo mu Ishyaka ry’Aba-Conservateurs.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!