00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chancelier w’u Budage yateguye itora rishobora gutuma guverinoma n’Inteko biseswa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 November 2024 saa 02:06
Yasuwe :

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, yatangaje ko yateguye itora rigamije kumufasha kumenya icyizere guverinoma ye ifitiwe, rishobora kuzatuma uru rwego n’umutwe w’abadepite biseswa.

Iki cyemezo Scholz yagifashe nyuma y’aho guverinoma y’u Budage icitsemo ibice, biturutse ku kweguza Minisitiri w’Imari ubarizwa mu ishyaka FDP, Christian Lindner.

Lindner yirukanywe mu gihe abayoboye ishyaka SPD, FDP na Greens bagize guverinoma bananiwe kumvikana ku igabanywa ry’amayero abarirwa muri za miliyari ku ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Scholz yashinje Lindner “kwitambika mu buryo butumvikana” amabwiriza y’ingengo y’imari yatuma guverinoma y’u Budage iha Ukraine inkunga nyinshi.

Lindner na we yashinje Scholz kwirengagiza impungenge Abadage bagaragaza ku bukungu bw’igihugu cyabo, kandi ko yanze ingamba nshya zabyutsa ubu bukungu. Ati “Olaf Scholz amaze igihe yaranze guha agaciro ububyutse bushya bw’ubukungu mu gihugu cyacu.”

Nyuma y’aho Lindner akuwe mu nshingano, umuyobozi w’abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka FDP, Christian Durr, yatangaje ko rigiye gukura abaminisitiri baryo muri guverinoma ya Scholz.

Ishyaka Greens ryo ryagaragaje ko ribabajwe n’umwuka mubi watutumbye muri guverinoma, icyakoze ryo ngo rizagumamo kuko u Budage n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bigeze mu gihe cyo kugaragaza imbaraga zabyo nyuma y’aho Donald Trump atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Chancelier Wungirije w’u Budage akaba na Minisitiri w’Ubukungu, Robert Habeck, yatangaje ko uyu mwuka mubi utari ukwiye ku munsi bamenyeyeho ko ubutegetsi bwa Amerika isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye bugiye guhinduka.

Minisitiri Habeck yagize ati “Ndagira ngo mvuge ko kuri twebwe ibibaye muri iri joro bidakwiye kandi si byo, bijya kuba nk’akaga kaje ku munsi nk’uyu, mu gihe u Budage bwakabaye bugaragaza ubumwe n’ububasha bwo kugira icyo bukora i Burayi.”

Scholz yatangaje ko iri tora rizaba tariki ya 15 Mutarama 2025. Itegeko Nshinga riteganya ko iyo guverinoma itakarijwe icyizere, Chancelier asaba Umukuru w’Igihugu gusesa umutwe w’abadepite, hagategurwa amatora bitarenze mu minsi 60.

Kweguza Minisitiri Lindner byatumye guverinoma y'u Budage icikamo ibice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .