00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chancelier w’u Budage yatakarijwe icyizere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 December 2024 saa 11:47
Yasuwe :

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, yatakarijwe icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, bituma amatora yo gusimbura Guverinoma azaba muri Gashyantare 2025, mbere y’igihe cyari giteganyijwe.

Chancelie Scholz ni we watangije itora rigamije kumufasha kumenya icyizere guverinoma ye ifitiwe, ibintu yakoze azi neza ko agomba kuritsindwa kandi akaba ari na byo yashakaga, agamije gusesa Guverinoma ye kugira ngo habe amatora mashya yitezemo ko ishyaka rye rizitwara neza.

Iki cyemezo Scholz yagifashe nyuma y’aho guverinoma y’u Budage icitsemo ibice, biturutse ku kweguza Minisitiri w’Imari ubarizwa mu ishyaka FDP, Christian Lindner.

Lindner yirukanywe mu gihe abayoboye ishyaka SPD, FDP na Greens bagize guverinoma bananiwe kumvikana ku igabanywa ry’amayero abarirwa muri za miliyari ku ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Scholz yashinje Lindner “kwitambika mu buryo butumvikana” amabwiriza y’ingengo y’imari yatuma guverinoma y’u Budage iha Ukraine inkunga nyinshi.

Lindner na we yashinje Scholz kwirengagiza impungenge Abadage bagaragaza ku bukungu bw’igihugu cyabo, kandi ko yanze ingamba nshya zabyutsa ubu bukungu. Ati “Olaf Scholz amaze igihe yaranze guha agaciro ububyutse bushya bw’ubukungu mu gihugu cyacu.”

Nyuma y’aho Lindner akuwe mu nshingano, umuyobozi w’abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka FDP, Christian Durr, yatangaje ko rigiye gukura abaminisitiri baryo muri guverinoma ya Scholz.

Ishyaka Greens ryo ryagaragaje ko ribabajwe n’umwuka mubi watutumbye muri guverinoma, icyakoze ryo ngo rizagumamo kuko u Budage n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bigeze mu gihe cyo kugaragaza imbaraga zabyo nyuma y’aho Donald Trump atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Chancelier w'u Budage, Olaf Scholz, yatakarijwe icyizere n'Inteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .