Yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura no kubaka ibice byibasiwe n’inkongi y’umuriro bizarangira mu mpera y’iyi mpeshyi. Mu 2019 nibwo iyi Cathédrale Notre-Dame de Paris, yafashwe n’inkongi itwika igisenge cyose.
Minisitiri Abdul Malak yagize ati “Dufite icyizere ko mu 2024 ari wo mwaka igice kinini cy’imirimo kizaba cyarangiye, ni wo mwaka wo kongera gufungurira imiryango abasenga n’abandi muri rusange”.
Gufungura iyi Cathédrale Notre-Dame de Paris izatwara miliyoni 846 z’amayero mu kuyisana, bizahurirana n’imikino Olympique izabera i Paris mu 2024.
Ubwo iyo nyubako yashyaga mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje ko igomba kubakwa mu myaka itanu ikaba yongeye gufungurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!