00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Carles Puigdemont wahoze ari Perezida wa Catalonia yarekuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Carles Puigdemont wahoze ari Perezida wa Catalonia waherukaga gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Butaliyani yarekuwe atangaza ko agiye gusubira mu Bubiligi, aho yari yarahungiye.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Carles Puigdemont yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Butaliyani kubera impapuro zo gufatwa yashyiriweho na Espagne. Nyuma y’umunsi umwe afashwe urukiko rwahise rutegeka ko arekurwa ariko akazakomeza kwitaba.

Carles Puigdemont yabwiye itangazamakuru ko agiye gusubira mu Bubiligi kubera inama ikomeye ahafite ariko yemeza ko azajya yitaba urukiko rwo mu Mujyi wa Algero aho yafatiwemo.

Ati “Ku wa Mbere ndateganya gusubira mu Bubiligi kubera hari inama y’ubucuruzi bwambukiranye imipaka ya komite mbereye umunyamuryango, ku wa 4 Ukwakira nasabwe n’urukiko rwa Sassari kwitaba, kandi mu by’ukuri nzaza kubera ko igihe cyose nagiye mpamagazwa n’inkiko naritabye.”

Puigdemont yahungiye mu Bubiligi nyuma y’aho Espagne itesheje agaciro ubwigenge bwa Catalonia yisubiza iyi ntara ndetse inasimbuza abayobozi birukanwe.

Puidgemont n’abagize Guverinoma ye bari batangaje ubwigenge bwa Catalonia. Urukiko rurengera itegeko nshinga rwa Espagne rwahise rutesha agaciro ubwo bwigenge, we n’abandi bayobozi ba Catalonia barirukanwa.

Mu 2019 yashyiriweho impapuro zo gufatwa n’ubutabera bwa Espagne.

Carles Puigdemont wahoze ari Perezida wa Catalonia agiye gusubira mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .