00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal wakurikiranweho gusambanya abana, yapfuye ku myaka 81

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mutarama 2023 saa 07:56
Yasuwe :

Cardinal George Pell wahamijwe ibyaha byo gusambanya abana byashegeshe Kiliziya Gatolika mbere y’uko abihanagurwaho, yapfuye ku myaka 81.

Uyu wahoze ashinzwe iby’umutungo i Vatican akomoka muri Australie akaba ari umwe mu bari mu myanya yo hejuru muri Kiliziya Gatolika wafunzwe akurikiranweho ibyaha nk’ibi.

Inkuru ya BBC ivuga ko yapfuye azize indwara y’umutima nk’uko na yo ibikesha ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika.

Cardinal Pell yabaye Arkiyepisikopi wa Melbourne na Sydney mbere yo guhabwa inshingano nk’umwe mu bafasha ba Papa, akaba yarahamagajwe i Roma mu 2014.

Mu 2017 yavuye mu nshingano ze asubira muri Australie gucirwa urubanza ku byaha byo gusambanya abana.

Mu 2018 abacamanza bagaragaje ko yahohoteye abana babiri b’abahungu ubwo yari Arkiyepiskopi wa Melbourne mu myaka ya 1990, amara amezi 13 muri gereza mbere y’uko Urukiko Rukuru rwa Australie rumuhanaguraho ibyaha mu 2020.

Nubwo bimeze bityo, Se w’umwe mu bana wari umuririmbyi muri korali, Ubushinjacyaha buvuga ko ari mu bo Cardinal Pell yahohoteye, yari akomeje gukurikirana ikirego cye.

Cardinal George Pell yari umwe mu bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika muri Australie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .