Ku wa 24 Gashyantare 2025, hasomwe umwanzuro w’urubanza rwari rumaze igihe kinini, rwaregwagamo umunyamakuru Latasha Kebe uzwi nka Tasha K, washinjwaga na Cardi B kuba yaramutangajeho amakuru y’ibinyoma agamije kumusebya.
Urukiko rwanzuye ko Tasha K wahamwe n’iki cyaha agomba kwishyura Cardi B amafaranga y’impozamarira angana na miliyoni 1.2$. Aya mafaranga akaba azayamwishyura buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka itanu.
Icyakoze aya mafaranga ni make kuyo Cardi B yagombaga guhabwa, kuko mu 2022 yari yasabye ko yahabwa miliyoni 4$, gusa uyu munyamakuru avuga ko ntayo afite, ndetse yanitabaje inkiko yerekana ko umutungo afite ntaho uhuriye n’amafaranga Cardi B yashakaga.
Uru rubanza rwatangiye mu 2022 ubwo Cardi B yarakazwaga n’ikiganiro Tasha K umenyerewe cyane kuri YouTube yari yatambukije kuri uri rubuga bituma amujyana mu nkiko.
Icyo gihe Tasha K yari yatangaje ko ubwo Cardi B yarekaga gukora umwuga wo kumansura mu 2016 atabikoze kuko yashakaga gukurikira inzozi ze z’umuziki, ahubwo ko yabikoze nyuma y’aho yari amaze kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yongeyeho kandi ko umwana w’imfura wa Cardi B atamubyaranye n’umugabo we Offset, ahubwo ko yamubyaye ku ruhande. Ibi byose uyu muraperi yabiteye utwatsi ahitamo kwitabaza ubutabera.
Ntibyatinze ubwo urubanza rwatangiraga, Tasha K, yahise yemera ibyo ashinjwa avuga ko yatangaje amakuru y’ibinyoma anasebya Cardi B atabifitiye gihamya. Gusa yakunze kuvuga ko amafaranga yategetswe kwishyura uyu muhanzi atayabona.
Kuri ubu yemeye kumwishyura miliyoni 1.2$ mu gihe cy’imyaka itanu, ndetse yemereye urukiko kutazongera gutangaza amakuru y’ibinyoma kuri Cardi B.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!