00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada yumvikanye na Amerika ku gusubika izamurwa ry’umusoro

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 4 February 2025 saa 02:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yatangaje ko yumvikanye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, ko agiye kongeraho iminsi 30 ku gihe ibicuruzwa biva Canada bizatangira gusoreshwa 25%.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ikiganiro kuri telefone, Tradeau yizeza Trump gukaza umutekano ku mipaka ibahuza, bityo bumvikana ko gusoresha umusoro uhanitse ibiva muri Canada byaba bisubitswe nibura iminsi 30

Iri tangazo rije nyuma y’uko Trump atangaje ko agiye gusinya iteka rishyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bikomoka muri Mexique na Canada mu gihe ibiva mu Bushinwa bizajya bosoreshwa 10%.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Tradeau yagize ati “Icyemezo cy’imisoro yari yatangajwe cyasubitswe mu minsi 30 mu gihe tukiri kumvikana.

Yavuze ko bagiye gushora miliyari 1,3$ mu gukaza umutekano ku mipaka.

Ati “ tugiye gukaza umutekano ku mipaka twongera indege nshya, ikoranabuhanga ndetse n’ingabo. Turi gukorana kandi n’Amerika mu guhagarika icuruzwa ry’imiti ya fentanyl.”

Tradeau akomeza avuga ko bagiye gushyira abasirikare bagera ku bihumbi icumi ku mipaka ndetse ko Canada yashyizeho urwego rushinzwe kurwanya imiti ifatwa nk’ibiyobyabwenge harimo na fentanyl. Urwego rwashyizweho rwahawe ingengo y’imari ya miliyoni 200 $ yo kurufasha gushyira mu bikorwa izo ngamba.

Trump nawe abinyujije ku rubuga rwa Truth, yagaragaje ko yashimiye izo ngamba.

Yagize ati “Nejejwe n’ibyakozwe, izamurwa ry’imisoro ryari ryatangajwe ku wa Gatandatu ribaye rihagaritswe iminsi 30 kugira ngo harebwe niba amasezerano ya nyuma y’ubukungu na Canada yanozwa.”

Trump yari yazamujye imisoro ku bihugu bitatu, Canada, u Bushinwa ndetse na Mexique. Kugeza ubu iyi misoro yabaye ihagaritswe iminsi 30 kuri Canada na Mexique gusa kubera ubwumvikane ibihugu byombi byagiranye na Amerika.

Justin Trudeau na Donald Trump bumvikanye ku isubikwa ry'imisoro ihanitse Amerika yari yashyizeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .