Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ikiganiro kuri telefone, Tradeau yizeza Trump gukaza umutekano ku mipaka ibahuza, bityo bumvikana ko gusoresha umusoro uhanitse ibiva muri Canada byaba bisubitswe nibura iminsi 30
Iri tangazo rije nyuma y’uko Trump atangaje ko agiye gusinya iteka rishyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bikomoka muri Mexique na Canada mu gihe ibiva mu Bushinwa bizajya bosoreshwa 10%.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Tradeau yagize ati “Icyemezo cy’imisoro yari yatangajwe cyasubitswe mu minsi 30 mu gihe tukiri kumvikana.
Yavuze ko bagiye gushora miliyari 1,3$ mu gukaza umutekano ku mipaka.
Ati “ tugiye gukaza umutekano ku mipaka twongera indege nshya, ikoranabuhanga ndetse n’ingabo. Turi gukorana kandi n’Amerika mu guhagarika icuruzwa ry’imiti ya fentanyl.”
Tradeau akomeza avuga ko bagiye gushyira abasirikare bagera ku bihumbi icumi ku mipaka ndetse ko Canada yashyizeho urwego rushinzwe kurwanya imiti ifatwa nk’ibiyobyabwenge harimo na fentanyl. Urwego rwashyizweho rwahawe ingengo y’imari ya miliyoni 200 $ yo kurufasha gushyira mu bikorwa izo ngamba.
Trump nawe abinyujije ku rubuga rwa Truth, yagaragaje ko yashimiye izo ngamba.
Yagize ati “Nejejwe n’ibyakozwe, izamurwa ry’imisoro ryari ryatangajwe ku wa Gatandatu ribaye rihagaritswe iminsi 30 kugira ngo harebwe niba amasezerano ya nyuma y’ubukungu na Canada yanozwa.”
Trump yari yazamujye imisoro ku bihugu bitatu, Canada, u Bushinwa ndetse na Mexique. Kugeza ubu iyi misoro yabaye ihagaritswe iminsi 30 kuri Canada na Mexique gusa kubera ubwumvikane ibihugu byombi byagiranye na Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!