Ni nyuma y’uko Donald Trump yatangaje ko muri Mutarama 2025 agitangira inshingano zo kuyobora igihugu, Canada nidafata ingamba zihamye zo gukumira abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika mu buryo bunyuranye n’amategeko azashyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bihakomoka.
BBC yanditse ko iki cyemezo cyashegesha bikomeye ubukungu bwa Canada ku rugero rwo hejuru.
Minisitiri ushinzwe Imari muri Canada, Dominic LeBlanc yatangaje ko iyi gahunda yo kongera umutekano ku mipaka bahuriyeho na Amerika bazayishoramo miliyari 1.3 y’Amadorali ya Canada, angana na miliyoni 900$.
Ati “Ibi byemezo bizarinda imipaka yacu ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge no kwambuka kw’abimukira kudakurikije amategeko, binateze imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byo zingiro ry’ubukungu bwa Amerika y’Amajyaruguru.”
Gahunda ya Canada ikubiyemo gukoma mu nkokora ubucuruzi bw’umuti wa ‘fentanyl’ ushobora gukoreshwa mu kugabanya uburibwe ariko abandi bakawukoresha nk’ikiyobyabwenge.
Biteganyijwe ko hazashyirwaho indege zishinzwe gucunga umutekano mu kirere, drone n’iminara miremire aho abantu bashobora kwinjirira. Urwego rwa Canada rushinzwe kugenzura imipaka kandi ruzanahabwa ingengo y’imari yo gutoza amatsinda y’imbwa zisaka ibiyobyabwenge no kugura ibikoresho bigezweho byo gusaka abinjira n’abasohoka.
Ibihano by’imisoro ya 25% kandi bitegereje igihugu cya Mexique mu gihe cyaba kidahagaritse icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byerekeza muri Amerika.
Muri Kanama 2024 urwego rwa Amerika rushinzwe kugenzura imipaka rwafasha ibinini miliyoni 4 bya fentanyl by’ubururu ku cyambu cya Lukeville gihuza Leta ya Arizona na Mexique. Uyu ni wo mubare munini w’ibi binini wafatiwe rimwe mu mateka ya Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!