00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Minisitiri w’Intebe mushya yamaganye icyo kwiyunga kuri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 March 2025 saa 11:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe mushya wa Canada, Mark Carney, yamaganye ibyo guhindura Canada ikaba indi Leta igize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko ibihugu byombi bitandukanye cyane ku buryo bitaba igihugu kimwe.

Uyu mugabo uherutse gusimbura Justin Trudeau weguye, yunze mu rye avuga ko Canada idakwiriye kwiyunga na Amerika.

Ati "Nta na rimwe, mu buryo ubwo ari bwo bwose, tuzigera tuba igice cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amerika ntabwo ari Canada, ni igihugu gitandukanye cyane mu mwimerere wa Canada no mu bijyanye n’ubukungu."

Imyitwarire y’uyu mugabo yatumye benshi bavuga ko nawe ashobora kutazumvikana na Trump, bigatuma umubano wa Canada na Amerika urushaho kuzamo agatotsi, nyuma y’uko icyo gihugu cyongereye 25% ku musoro wakwa ibicuruzwa bituruka muri Canada.

Minisitiri w'Intebe mushya yamaganye icyo kwiyunga kuri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .