Uyu mugabo uherutse gusimbura Justin Trudeau weguye, yunze mu rye avuga ko Canada idakwiriye kwiyunga na Amerika.
Ati "Nta na rimwe, mu buryo ubwo ari bwo bwose, tuzigera tuba igice cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amerika ntabwo ari Canada, ni igihugu gitandukanye cyane mu mwimerere wa Canada no mu bijyanye n’ubukungu."
Imyitwarire y’uyu mugabo yatumye benshi bavuga ko nawe ashobora kutazumvikana na Trump, bigatuma umubano wa Canada na Amerika urushaho kuzamo agatotsi, nyuma y’uko icyo gihugu cyongereye 25% ku musoro wakwa ibicuruzwa bituruka muri Canada.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!