Trudeau yari amaze iminsi ari ku gitutu cy’abadepite b’ishyaka ayoboye bamusabaga kwegura, nyuma y’uko amakusanyabitekerezo agaragaje ko ishyaka ry’Aba-Conservateurs ritavuga rumwe n’ubutegetsi, rifite amahirwe menshi yo kuzatsinda mu matora ategerejwe mu Ukwakira uyu mwaka.
Ibi byatumye amajwi menshi arimo ay’Abadepite n’abagize Guverinoma ya Trudeau bamusaba kwegura, kugira ngo iri shyaka ryabo rirusheho kwiyongerera amahirwe yo kuzatsinda amatora.
Uyu mugabo w’imyaka 53, anengwa cyane uburyo ubutegetsi bwe bwarushijeho gusubiza inyuma imibereho y’abaturage cyane ko ubuzima bwahenze, Canada ikibasirwa n’ikibazo cy’amacumbi make ibi bikajyana na gahunda ze zafunguriye imiryango abimukira benshi, byose bikarushaho kurakaza abaturage.
Trudeau yatangiye kuyobora ishyaka mu 2013, atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Canada mu 2015. Amakuru avuga ko yasabye Minisitiri w’Imari, Dominic LeBlanc, kuba yakwemera gukomeza kuyobora iri shyaka mu buryo bw’agateganyo, akaba yanamusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Gusa ibi bishobora kudakunda cyane cyane mu gihe Dominic LeBlanc na we yaba afite gahunda yo kwiyamamaza nk’umuyobozi w’ishyaka ariko mu buryo butari agateganyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!