Ibihugu biri kwifuza kohereza ingabo muri Ukraine, byabikora mu gihe yaba imaze kugirana amasezerano n’u Burusiya, ikeneye ingabo zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Minisitiri Trudeau yavuze ko bari gushakisha uburyo bafasha Ukraine, harimo no kuyiha ingabo zayo.
Ati "Canada iri gushaka uko yafasha Ukraine, kandi ibintu byose birashoboka. Twabanye na Ukraine mu bihe bigoye."
Uyu mugabo yavuze ko igihugu cye kimaze guha Ukraine inkunga ifite agaciro ka miliyari 44$, nubwo ibigo bikora ubushakashatsi byemeza gusa miliyari 8.6$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!