Hari hashize imyaka ibiri Québec ishyira ingufu mu guha akazi abaforomo n’abaforomokazi baturutse muri Afurika, nk’uburyo bwo kongerera ingufu amavuriro yo muri iyo ntara.
Iyo gahunda ntabwo yashimishije ibihugu byinshi bya Afurika ndetse n’imiryango iharanira ko ubuvuzi bugera kuri bose, kuko bagaragazaga ko kuvana abaganga muri Afurika kandi hasanzwe bake ari ugutererana abatuye uwo mugabane.
Mu myaka ibiri iyo gahunda yari imaze, ibihumbi by’abaforomo bo muri Afurika bagiye muri Québec, dore ko akenshi bakururwa n’umushahara munini n’uburyo bw’imikorere buteye imbere kurusha muri Afurika.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) wari uherutse kugaragaza ko iyo gahunda ya Québec ibangamiye intego yo kugeza ubuvuzi kuri bose.
Gahunda yo kwinjiza abaforomo bashya muri Canada byatangajwe ko igiye kwibanda cyane ku bihugu bisanganywe ubuvuzi buteye imbere mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Aziya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!