Byabaye kuri uyu wa Gatanu ubwo iyo ndege yari imaze guhaguruka. BBC yatangaje ko abapilote babonye ubutumwa bubabwira ko moteri ifite ibibazo bahitamo kuyisubiza ku butaka.
Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max zahagaritswe umwaka ushize nyuma y’uko zikoze impanuka muri Ethiopia na Indonesia ubwo zahitanaga abagera kuri 346.
Izo mpanuka byaje kugaragara ko zatewe n’ibibazo mu ikoranabuhanga izo ndege zikoresha rizwi nka MCAS.
Muri uku kwezi nibwo izo ndege zemerewe gusubira mu kirere nyuma yo gusaba Boeing gukosora ibitari bimeze neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!