00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Hagaragaye abifuza kwihuza na Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 December 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Bamwe mu baturage ba Canada bagaragaje ko bifuza kumva ibigize umugambi watangajwe bwa mbere na Donald Trump witegura kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uherutse gusaba ko Canada yahuzwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba Leta yayo ya 51.

Ni icyifuzo kitakiriwe neza na bamwe mu bayobozi ba Canada gusa bamwe mu baturage, batangiye gusaba ko cyagenzurwa mu buryo bwimbitse, ibikubiye mu masezerano yo kwihuza kw’impande zombi bikagaragazwa mbere y’uko hafatwa icyemezo ndetse bikaganirwaho.

Umwe mu babigarutseho cyane ni Kevin O’Leary uri mu banyemari bakomeye muri Canada ndetse akaba afite ibiganiro bya televiziyo akora birimo nk’ikizwi cyane cya Shark Tank. Uyu mugabo w’imyaka 70, ni umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki ubarirwa umutungo ugera muri miliyoni 400$.

Yavuze ko nubwo abanyapolitiki bamwe basetse icyifuzo cya Trump, ariko bamwe mu baturage ba Canada bifuza ko igihugu cyabo cyakumva uburyo gahunda yo kwihuza na Amerika yagenda, bikagenzurwa harebwa niba bishoboka.

Trump yasezeranyije ko muri uku kwihuza, byagira ingaruka nziza ku bukungu bwa Canada kuko imisoro icibwa ibicuruzwa bikorerwa muri icyo gihugu byoherezwa muri Amerika yagabanuka, ibi bikarushaho guteza imbere abaturage ba Canada.

Yanavuze ko mu gihe Canada yaba Leta ya Amerika, ibijyanye n’umutekano wayo byarushaho kwizerwa cyane cyane muri ibi bihe Isi iri kugana mu ihangana ry’ibihugu bikomeye. Iki gihugu gituwe na miliyoni 40 nyamara ni icya kabiri kinini ku Isi.

Kevin O’Leary yavuze ko abaturage benshi ba Canada bakwishimira kwihuza na Amerika. Ati "Tekereza inyungu ziri mu guhuza ibihugu bibiri, hakavaho umupaka, umutungo kamere w’ibihugu byombi ukabyazwa umusaruro. Umutekano wo mu majyaruguru y’igihugu cyacu ukarindwa neza."

Yavuze ko ibi byakorwa bidasanzwe ko ibihugu byombi byihuza bikaba igihugu kimwe, ati "Hashyirwaho ifaranga rimwe, ibijyanye n’imisoro bikarebwaho, ibicuruzwa bigacuruzwa ku mpande zombi, bikaba nk’uko bimeze mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU. Abanya-Canada barenga 50% barifuza kumva iby’iki gitekerezo."

Kugira ngo iki gitekerezo gishyirwe mu bikorwa, ni ingingo yasaba ibintu byinshi birimo ibiganiro byamara igihe kirekire, amatora ya kamparampaka ashobora gukorwa ku mpande zombi n’ibindi byinshi. Ibimenyetso byerekana ko kwihuza kw’ibihugu byombi ari ingingo igoye cyane, icyakora iyo kongera imikoranire binyuze mu kongera urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu, irashoboka cyane.

Umunyamakuru Kevin O’Leary arifuza ko Canada itekereza ku cyifuzo cya Donald Trump wifuza ko yaba Leta ya 51 ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .