Ibitero biheruka byabereye mu bice bibiri bitandukanye mu Mujyi wa Half Moon Bay mu birometero nka 50 uvuye mu Majyepfo ya San Francisco.
Uwabigizemo uruhare ni umugabo witwa Zhao Chunli w’imyaka 67 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’umwe mu batuye muri ako gace. Yafashwe amashusho ashaka kwirasa nyuma y’amasaha abiri ibitero bibaye.
Inkuru ya BBC ivuga ko iperereza ritaragaragaza impamvu yamuteye gukora ibyo. Yasanzwe afite imbunda nto bikekwa ko ari yo yakoresheje muri ibi bitero.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!