Hegitari zibarirwa mu bihumbi zimaze kwibasirwa n’inkongi ikaze yiswe Palisades yatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru muri Los Angeles, ikaba imaze gutuma abaturage barenga 30.000 bava mu byabo.
Iyi nkongi yatangajwe saa 20:30 ku masaha y’i Kigali, nyuma y’iminota 20 gusa iba ikwiriye hegitari zirenga umunani, nyuma ziriyongera zigera no kuri 80.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, iyi nkongi yari imaze gukwira mu bice by’Umujyi wa Los Angeles n’inkengero zawo ku buso bwa hegitari hafi 6.500.
Inzu zirenga 1.000 zimaze kuhakongokera, hakaba hamaze gutangazwa imfu z’abantu batanu.
Hatangiye kwifashishwa ikoranabuhanga rya AI mu guhangana n’iyi nkongi, aho ubu hari gukoreshwa sisitemu yitwa ALERT California yubatse na Kaminuza ya California San Diego.
Iyi sisitemu yifashisha camera 1000 ziri hirya no hino, zigakoreshwa n’ikoranabuhanga rya ‘machine learning’ zigafasha mu gutahura ahari ibyago byo kugera inkongi, hanyuma zigatanga amakuru y’imbuzi mu gihe gikwiriye.
Iri koranabuhanga ryakoreshejwe mu Mujyi wa Irvine, aho inkongi yatahuwe na ALERT California, hagatangwa amakuru bidakozwe n’abantu.
Capt. Thanh Nguyen, wo mu nzego zishinzwe kuzimya umuriro mu gace ka Orange yavuze ko, “Igitangaje ubu ni ukuntu bwa mbere mu mateka ya Orange twakiriye amakuru kuva kuri za camera na ‘AI’ bidasabye ko abantu bahamagara 911.”
Izi camera ziri mu bice by’ibyaro cyangwa uduce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibyago.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!