00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

California: Abashinzwe kuzimya inkongi batangiye gukoresha ‘AI’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 9 January 2025 saa 04:39
Yasuwe :

Abashinzwe kuzimya inkongi mu Majyepfo ya Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye kwiyambaza ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano mu gutahura ahashobora kuba inkongi mbere y’uko biba.

Hegitari zibarirwa mu bihumbi zimaze kwibasirwa n’inkongi ikaze yiswe Palisades yatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru muri Los Angeles, ikaba imaze gutuma abaturage barenga 30.000 bava mu byabo.

Iyi nkongi yatangajwe saa 20:30 ku masaha y’i Kigali, nyuma y’iminota 20 gusa iba ikwiriye hegitari zirenga umunani, nyuma ziriyongera zigera no kuri 80.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, iyi nkongi yari imaze gukwira mu bice by’Umujyi wa Los Angeles n’inkengero zawo ku buso bwa hegitari hafi 6.500.

Inzu zirenga 1.000 zimaze kuhakongokera, hakaba hamaze gutangazwa imfu z’abantu batanu.

Hatangiye kwifashishwa ikoranabuhanga rya AI mu guhangana n’iyi nkongi, aho ubu hari gukoreshwa sisitemu yitwa ALERT California yubatse na Kaminuza ya California San Diego.

Iyi sisitemu yifashisha camera 1000 ziri hirya no hino, zigakoreshwa n’ikoranabuhanga rya ‘machine learning’ zigafasha mu gutahura ahari ibyago byo kugera inkongi, hanyuma zigatanga amakuru y’imbuzi mu gihe gikwiriye.

Iri koranabuhanga ryakoreshejwe mu Mujyi wa Irvine, aho inkongi yatahuwe na ALERT California, hagatangwa amakuru bidakozwe n’abantu.

Capt. Thanh Nguyen, wo mu nzego zishinzwe kuzimya umuriro mu gace ka Orange yavuze ko, “Igitangaje ubu ni ukuntu bwa mbere mu mateka ya Orange twakiriye amakuru kuva kuri za camera na ‘AI’ bidasabye ko abantu bahamagara 911.”

Izi camera ziri mu bice by’ibyaro cyangwa uduce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibyago.

Inzu zirenga 1.000 zimaze kuhakongokera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .