Ni izamuka ryatewe n’ubwiyongere bw’agaciro k’imigabane afite muri LVMH yazamutseho 13%.
Imigabane ya LVMH ifite ibigo bitandukanye nka Dior, Sephora na Tiffany & Co ku wa 27 Nzeri 2024 yazamutseho 2% nyuma y’uko iki kigo cyari kimaze gutangaza ko cyaguze imigabane mu Kigo cya Moncler cyo mu Butaliyani gikora ibijyanye n’imideli.
Ubu Bernard Arnault uri ku mwanya wa kane mu bakire ku Isi, biteganywa ko ashobora guhigika Umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg uri ku mwanya wa gatatu.
Impamvu ni uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryafunze ku wa 27 Nzeri 2024 nta kintu byahinduye cyane kuko Zuckerberg ufite miliyari 202$ ariko umutungo we ukaba utigeze wiyongera cyane mbere y’uko week-end itangira.
Uyu mufaransa akomeje kuzamura umutungo we, aho yigeze no kuba umuherwe wa mbere ku Isi muri Werurwe 2023 n’umutungo wa miliyari 231$.
Mu mezi atandatu yakurikiyeho umutungo we wagabanyutseho miliyari 54$, ugera kuri miliyari 177$ yariho kugeza mu cyumweru gishize, bituma agera ku mwanya wa gatanu mu bakize ku Isi.
Icyakora ubu ni uwa kane aho imbere ye hari Zuckerberg, Jeff Bezos na Elon Musk uyoboye urutonde rw’abakize ku Isi.
Uku kwiyongera k’umutungo we bidasanzwe muri iyo minsi ine byatumye arusha miliyari 20$ Larry Ellison wahanze Oracle, Ikigo cy’i California gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Larry Ellison ubu afite miliyari 181$.
Bernard azwi na benshi mu gihugu cye, ariko hanze y’u Bufaransa izina rye si rinini cyane nk’uko biri kuri Elon Musk na Jeff Bezos bazwi cyane mu by’ikoranabuhanga. Gusa nubwo uyu Mufaransa atakujije izina rye cyane, ibikorwa bye ni ikimenyabose hirya no hino ku Isi, aho twavuga nk’ibirango bikomeye birimo Christian Dior, Louis Vuitton ndetse na Hennessy.
Bernard Arnault, abarizwa mu miryango ikomeye mu Bufaransa ndetse ntiyanatanzwe mu bya politiki nk’uko bigarukwaho n’impuguke mu by’ubukungu, Adam Tooze, mu kiganiro yagiranye na Foreign Policy.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!