Uwo mujura ngo yamenye iryo jambobanga atombije ashingiye ku ntero Trump yakoreshaga yiyamamaza ya “Make America Great Again”, gusa ngo nta bihano azafatirwa kuko ngo nta makosa yakoze.
Ku wa 22 Ukwakira 2020, ubwo hari mu bihe bya nyuma byo kwiyamamaza, nibwo Victor Gevers, yerekanye amashusho yavuze ko ari ayo yafashe ku wa 16 Ukuboza, ubwo yari yinjiye muri konti ya Trump ya Twitter, gusa icyo gihe ibiro bya Trump byahakanye ko yinjiriwe, ndetse na Twitter ivuga ko nta bimenyetso bihari.
Iti “Nta gihamya twabonye kemeza ibi bivugwa, twitonze twashyizeho ingamba zihambaye z’umutekano kuri konti by’umwihariko z’abantu bafite amazina akomeye, ndetse n’abari bafite aho bahuriye n’amatora.”
Geveres yemereye Polisi ko afite ibimenyetso byinshi byerekana ko yakoze icyo gikorwa, ndetse yanashimiye abakimufashijemo. Yahishuye ko yavumbuye ijambobanga rya Trump ubwo yarimo agerageza kwinjirira konti zitandukanye z’abantu bakomeye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi Gevers yari yahishuye ko yigeze kwinjirira Twitter ya Trump mu 2016, akoresheje ijambobanga icyo gihe rya “yourefired”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!