Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera kuri George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 Kamena 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Mu marira menshi umuryango, inshuti, abavandimwe n’abandi bababajwe n’urupfu rwa George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi mu Mujyi wa Minneapolis bamusezeyeho bwa nyuma.

Uyu muhango uri muri ine iteganyijwe yo kumusezeraho wabereye muri Kaminuza ya North Central, iherereye mu bilometero bitatu uvuye aho George Floyd yapfiriye.

Mu myenda y’umukara bambaye udupfukamunwa, basuhuzanya bahuje inkokora bitandukanye n’uko basanzwe bahana umukono; abagiye gusezera kuri uyu mugabo w’imyaka 46 bose bagaragazaga agahinda batewe n’urupfu rwe.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Meya wa Minneapolis, Jacob Frey na Senateri Amy Klobuchar.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Martin Luther King III, imfura y’umugabo wamenyekanye cyane mu guharanira uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Martin Luther King Jr.

Umuvandimwe wa George Floyd yagize ati “Nifuza ko yari kuba ari hano, mu mubiri we, kugira ngo abibone, ubu bumwe buhebuje, yashoboraga kutihanganira akarengane ako ariko kose aho ariho hose.”

Abitabiriye uyu muhango bavuze ko Floyd azibukwa nk’umubyeyi ukunda abantu watumaga buri wese yiyumva nk’uwahawe ikaze aho ari, ndetse mushiki we ntiyahisha abari aho ko azakumbura kumuhobera kubera ko yari umugabo w’ibigango.

Rev. Al Sharpton uri mu bayoboye uyu muhango yibukije abari aho ko iki aricyo gihe cyo guharanira ko habaho ukuryoza amakosa agaragara mu rwego rw’ubutabera.

Al Sharpton yashimye abigaragambya avuga ko bigaragaza ko ibi ari ibihe bidasanzwe.
Yagize ati “Ubu iyo nitekereje nkabona ingendo zikorwa aho rimwe na rimwe abazungu bato baba mu mubare baruta abirabura, binyereka ko ibi ari ibihe bitandukanye, ubwo nabonaga abantu mu Budage bigaragambya kubera George Floyd, ni ibihe by’impinduka”

Nyuma y’uyu muhango wabaye, indi mihango yo gusezera kuri George Floyd izakomereza mu bindi bice bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’aho ku wa 6 Kamena umurambo we uzajyanwa muri Leta ya North Carolina aho yavukiye naho ku wa 8 ujyanywe Houston aho umuryango we wimukiye akiri umwana muto abe ariho azashyingurwa ku wa 9 Kamena.

Ubwo umubiri wa George Floyd wagezwaga ahagombaga kubera uyu muhango, abapolisi bapfukamye mu rwego rwo kumuha icyubahiro
Ubwo umubiri wa George Floyd wakurwaga mu modoka
Umwe mu bari muri uyu muhango ahanagura isanduku irimo umurambo wa Floyd
Martin Luther king III n'umuryango we ni bamwe mu basezeye kuri George Floyd
Ni umuhango witabiriwe n'abantu benshi, aba ntibabonye uko binjira aho waberaga
Meya w'Umujyi wa Minneapolis, Jacob Frey nawe yitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri George Floyd
Senateri Amy Klobuchar aganira na Rev Jesse Jackson
Abitabiriye uyu muhango bari bafite agahinda kagaragara ku maso
Byari amarira n'agahinda ku baje gusezera bwa nyuma kuri George Floyd
Ni umuhango witabiriwe n'abantu benshi
Umunyarwenya Kevin Hart n'umuraperi Ludacris ni bamwe mu byamamare byagiye gusezera kuri George Floyd
Umuryango wa George Floyd wibukije abari aho ko uyu mugabo akwiye ubutabera
Rev Al Sharpton yibukije abari aho ko George yapfuye urupfu rudasanzwe
Muri uyu muhango hari abantu benshi batandukanye
Kwihangana byabananiye maze bararira
Ubwo umubiri wa George Floyd wakurwaga ahaberaga imihango yo kumusezera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .