Telegram yashinzwe mu 2013 ni yo igenzura urubuga nkoranyambaga rwa ‘Telegram’. Icyicaro gikuru cyayo kiri i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Gushyira icyicaro i Dubai bishingiye ku isano Durov afitanye na UAE, kuko iki gihugu cyamuhaye ubwenegihugu, mbere y’uko u Bufaransa bumuha ubundi.
Mu gihe bihwihwiswa ko tariki ya 26 Kanama u Bufaransa bwataye muri yombi Durov kubera impamvu za politiki, byahishuye ko Perezida Macron ubwo yaganiraga na we, yamusezeranyije ko azamuhesha ubwenegihugu bw’u Bufaransa.
Iki kiganiro ngo cyabayeho nyuma y’aho Leta y’u Bufaransa na UAE zinjiye muri telefone ya Durov, ubwo zakekaga ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wifashisha Telegram mu gutegura ibitero.
Iki kinyamakuru cyagize kiti “Leta zakurikiranye Durov bitewe n’imitwe yakoreshaga iyi porogaramu ye, barimo abigaragambya bashyigikiye demokarasi, abo mu mitwe ishamikiye kuri Isilamu, abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga.”
Durov yahawe ubwenegihugu mu 2021, ariko ntabwo yigeze yubahiriza icyifuzo cya Perezida Macron cyo kwimurira Telegram mu Bufaransa.
Nubwo bivugwa ko Durov yafungiwe impamvu za politiki, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasobanuye ko iperereza ari gukorwaho ku bufatanyacyaha mu bushabitsi bw’ibiyobyabwenge, ukwigwizaho amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko no gufasha mu gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi.
Perezida Macron tariki ya 26 Kanama yatangaje ko ifungwa rya Durov ridafite aho rihuriye n’impamvu za politiki, asezeranya ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera butangwe binyuze mu mucyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!