Ibi byahishuriwe mu gitabo ‘Original Sin’ cya Jake Tapper na Alex Thompson bakorera iyi televiziyo, cyasohotse tariki ya 20 Gicurasi 2025, nk’uko byatangajwe na New York Post.
Ubwo Biden yagaragazaga intege nke mu kiganiro mpaka yahuriyemo na Trump muri Kamena 2024, ishyaka ry’Aba-Démocrates ryagiriye Kamala inama yo kutajya mu biganiro mu binyamakuru, kuko ryari rifite impungenge ko ashobora kuhasebera, gusa yabirenzeho.
Cooper yagaragaje ko Aba-Démocrates bahangayitse nyuma y’aho Biden yitwaye nabi muri iki kiganiro, Kamala amusubiza ko nubwo uwahoze ari Umukuru w’Igihugu yatangiranye intege nke, yarangije ikiganiro mpaka afite imbaraga.
Iki gitabo cyagaragaje ko ibibazo byose Kamala yabajijwe na Cooper, nubwo byarebanaga n’ubuzima bw’igihugu, uyu munyapolitiki yabifashe nko kumwibasira.
Ngo ubwo ikiganiro na Cooper cyari kirangiye, Kamala yabwiye abo bari kumwe ati “Uyu mu… wa nyina ntabwo amfata nka Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Amerika.”
Aba-Démocrates bateganyaga ko Biden ari we uzaba umukandida wabo ubahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Gusa ubwo yitwaraga nabi muri iki kiganiro mpaka, yasimbujwe Kamala.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!