00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byahinduye isura: U Bufaransa bwahamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika na Australie

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Mu buryo bwatunguranye cyane, Leta y’u Bufaransa yahamagaje Ambasaderi wayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Philippe Étienne na Jean-Pierre Thebault wari Ambasaderi w’icyo gihugu muri Australie.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko abo bagabo bombi bahamagajwe na Leta yabo kugira ngo baganire ku kibazo cy’amasezerano azwi nka Aukus, azatuma Amerika, u Bwongereza na Australie bigirana imikoranire yisumbuye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora amato y’intambara akorera munsi y’inyanja, ndetse n’irindi koranabuhanga mu bijyanye no gusangira amakuru y’ubutasi n’umutekano.

Kimwe mu bizaba bikubiye muri aya masezerano, ni uko Amerika izafasha Australie kubaka ubwato bw’intambara bukoreshwa munsi y’amazi, bufite ubushobozi bwo kurasisha intwaro kirimbuzi (nuclear-powered submarine). Ibi bizatuma Australie iba igihugu cya karindwi ku Isi mu bifite iri koranabuhanga, nyuma ya Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Buhinde.

Aya masezerano kandi asobanuye ko Australie izahita isesa amasezerano afite agaciro ka miliyari 37$, yari yarasinye n’u Bufaransa mu 2016 kugira buzafashe iki gihugu kubaka iri koranabuhanga, ibintu bizateza igihombo gikomeye ku bukungu bw’u Bufaransa. Andi makuru avuga ko aya masezerano ashobora kuba yari afite agaciro ka miliyari 90$.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, yavuze ko ba ambasaderi bombi batumiwe kubera ko ‘kwica amasezerano bitari mu ndangagaciro zacu nk’ibihugu by’inshuti.’

Indi mpamvu yarakaje u Bufaransa ni uburyo butamenyeshejwe mbere y’igihe ibikubiye muri aya masezerano, kuko inzego zabwo zahawe aya makuru amasaha macye mbere y’uko ibi bihugu bishyira hanze aya masezerano, ibintu bitashimishije Perezida Emmanuel Macron wabifashe nko kwirengagizwa n’ibihugu bisanzwe bifitanye imikoranire ihambaye.

Perezida Macron kandi yasubitse urugendo yari bugirire kuri Ambasade ya Amerika mu Bufaransa, ahari hateganyijwe umuhango wo kwishimira imyaka 270 ibihugu byombi bimaze bifitanye imikoranire mu bya politiki.

Uruhande rwa Amerika rwavuze ko ‘rubabajwe n’icyemezo cy’u Bufaransa, ariko bagiye kurebera hamwe uburyo bakemura ukutumvikana guhari’.

Australie ishinjwa n’u Bufaransa kuba itarabumenyesheje ko ifite umugambi wo kwikura mu masezerano yasinywe n’impande zombi, yavuze ko ishyize imbere umugambi wo gukomeza kubaka umubano urambye n’u Bufaransa, na cyane ko impande zombi zihuriye ku mahame arimo aya demokarasi.

Amasezerano ya Aukus agamije kongera imbaraga za Australie mu rugamba ihanganyemo n’u Bushinwa, bwavuze ko iyi myitwarire ku mpande zombi ijya gusa nk’iyaranze Amerika mu ntambara y’Ubutita.

Australie irifuza kubaka ubwato bw'intambara bukorera munsi y'amazi bushobora kurasa intwaro za kirimbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .