Byagenda bite Trump aramutse yanze kuva muri White House?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Donald Trump akomeje kotswa igitutu na Joe Biden ndetse akanagaragaza ko atiteguye kwemera ibizayavamo, benshi bakomeje kwibaza uko byagenda uyu mugabo wari umaze imyaka ine ayobora iki gihugu yanze kuva muri White House.

Ni ikibazo ahanini abenshi bibaza bashingiye ku myitwarire akunze kugaragaza yo kutavugirwamo no kutava ku izima, ndetse hakiyongeraho no kuba yaratangiye kugaragaza ko mu ibarura ry’amajwi riri kuba ari kwibwa.

Nubwo nta na rimwe byari byabaho mu mateka ya Amerika ko Perezida utsinzwe yanga kuva muri White House, Umuyobozi ukomeye muri iki gihugu utaravuzwe imyirondoro yabwiye ‘News Week’ ko biramutse bibaye Trump cyangwa undi mu Perezida akanga kurekura ubutegetsi ko hakwifashishwa imbaraga z’umurengera.

Uyu muyobozi yavuze ko iki gihe hakoreshwa umutwe wari usanzwe ufite inshingano zo kumurinda uzwi nka ‘The Secret Service’ akaba ariwo umusohora.

Yagize ati “Abashinzwe Umutekano w’Umukuru w’Igihugu bamusohora, bamufata nk’undi wese wigabije White House, aramutse avuze ko atazava muri White House, bazamusohoramo bishobora no gusaba ko bakoresha imbaraga kugira ngo bamusohoremo.”

Uretse ibyatangajwe n’uyu muyobozi, amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganya ko Perezida aramutse yanze kuva muri White House asohorwa ku ngufu.

Kugeza ubu, Trump yakomeje kwinangira, agaragaza ko atemera ibiri kuva mu ibarura ry'amajwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .