00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Umwamikazi Elizabeth II azakirira Minisitiri w’Intebe mushya hanze ya Londres

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2022 saa 02:41
Yasuwe :

Umwamikazi Elizabeth II azakirira Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza i Balmoral aho kuba Buckingham Palace, bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu myaka 70 yose amaze ayoboye.

Umuvugizi wa Buckingham Palace yavuze ko Umwamikazi Elizabeth II w’imyaka 96 atazakora urugendo ruva muri Ecosse ahubwo Minisitiri w’Intebe weguye Boris Johnson, azamusangayo kuwa 6 Nzeri ari kumwe n’uzamusimbura.

Umwamikazi azakira Boris Johnson amushyikirize ubwegure bwe, hanyuma yakire uzatorerwa kuyobora ishyaka ry’aba-Conservative ari na we uzaba Minisitiri w’Intebe mushya.

Byitezwe ko hagati ya Liz Truss na Rishi Sunak bazavamo umwe usimbura Boris Johnson. Uzatorwa azatangazwa kuwa Mbere tariki 5 Nzeri 2022 ahite atumirwa n’Umwamikazi ahabwe inshingano zo gushyiraho guverinoma anabe Minisitiri wa 15 w’u Bwongereza.

Ni ku nshuro ya mbere Umwamikazi azakoresha iyi ngoro ye yo mu bihe by’impeshyi mu kwakira Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe n’umushya. Ubusanzwe abikorera muri Buckingham Palace cyangwa Windsor Castle.

Ibyatangajwe ni uko Umwamikazi atazakora urugendo kubera ibibazo byerekeye ubuzima n’izabukuru, akaba yaragiriwe inama yo kuguma muri Ecosse aho ari mu biruhuko.

Gushyiraho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ni inshingano z’Umwamikazi nk’Umukuru w’Igihugu. Muri ibi birori bizaba mu cyumweru gitaha, ni ubwa mbere Minisitiri w’Intebe weguye azatangira ubwegure bwe ahatari muri Buckingham Palace kuva Umwamikazi Elizabeth II yayobora.

Umwamikazi Elizabeth II akomeje kutagaragara mu bikorwa bimusaba gukora ingendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .