Yael Braun-Pivet ni umunyamategeko wageze mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu 2017. Ijambo rya mbere yavuze agitorwa ni ugushyigikira uburenganzira bwo gukuramo inda.
Yagendeye ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo kwambura abagore uburenganzira bwo gukuramo inda, avuga ko ari icyemezo cy’ubugome cyababaje benshi ariko kinatanga umukoro wo kuba maso kugira ngo bitazagira ahandi biba.
Braun-Pivet ni umunyamategeko wabaye imyaka myinshi muri Taiwan n’u Buyapani. Yagiye mu ishyaka rya Emmanuel Macron, nyuma y’umwaka atorerwa kuba umudepite.
Braun-Pivet azakorana na Minisitiri w’Intebe mushya Elisabeth Borne, uyu akaba ari umugore wa kabiri wagiye kuri uyu mwanya nyuma ya Edith Cresson wamaze imyaka 11 kuri uyu mwanya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!