00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere NASA yoherereje roketi mu kirere ku butaka bwa Australia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2022 saa 12:16
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru cyohereje roketi (rocket) mu isanzure, biba ubwa mbere bikorewe hanze ya Leta zunze Ubumwe za Amerika kuko byabereye muri Australia.

Iyi roketi yohererejwe mu kigo cy’iby’isanzure cya Arnhem mu mirambi ya Dhupuma hafi ya Nhulunbuy. Ni igikorwa cyakerereweho isaha imwe kubera ikirere cyarimo umuyaga, imvura n’ibicu bitameze neza.

Byitezwe ko iyi roketi ireshya na metero 13 izakora urugendo rwa kilometero 300 mu isanzure. Ifite intego yo kureba imiterere y’inyenyeri yitwa Alpha Centauri A na B, iri hafi y’imibumbe igaragiye izuba, by’umwihariko hafi y’Isi.

Amasegonda 10 ni yo abantu babashije kubona iyi roketi yari yahuruje abanyacyubahiro bagera mu 100 barimo abahanga muri siyansi, abanyapolitiki, abaturage basanzwe n’itangazamakuru. Aba bose bareberaga muri metero 800.

Ku itariki ya 4 n’iya 12 Nyakanga muri Australia hateganyijwe kohereza mu kirere izindi roketi ebyiri.

Mu kwezi gutaha NASA izohereza mu kirere izindi roketi ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .