00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu myaka 40 izamuka ry’ibiciro mu Burayi ryageze ku 10.7%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 05:54
Yasuwe :

Bwa mbere mu myaka 40 ishize izamuka ry’ibiciro ryageze ku 10.7% mu bihugu 19 byo mu karere ka Euro [Eurozone].

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare muri aka karere, cyatangaje ko imibare yazamutse ikava ku 9.9% yariho mu kwezi gushize bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibitanga ingufu byazamutse ku kigero cya 41.9% ugereranyije n’umwaka ushize.

Hari kandi ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 13.1%. U Budage, u Bufaransa n’u Butaliyani biri ku isonga mu bihugu ibiciro byazamutsemo cyane.

Banki Nkuru y’u Burayi iherutse kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo mu guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro. Ku rundi ruhanda ariko guhangana n’ingaruka z’intambara ya Ukraine bikomeje kuba ihurizo kuko ku isi yose ari yo iri mu bikomeje gutera izamuka ry’ibiciro.

U Burayi bukomeje guhura n'izamuka ry'ibiciro ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .