00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu myaka 40 ibiciro ku isoko byazamutse ku 9.4% mu Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2022 saa 01:27
Yasuwe :

Bwa mbere mu myaka 40 ishize, izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Bwongereza ryageze ku 9.4%, mu kwezi gushize nk’uko imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu ibyerekana.

Kuva mu 1982 nibwo bwa mbere izamuka ry’ibiciro ku masoko ryageze ku 9.4% muri Kamena 2020, muri Gicurasi ryari 9.1%. Icyatumye iri zamuka ritumbagira ni ukwiyongera kw’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli kwageze kuri 42% ugereranyije n’umwaka ushize ndetse n’ukwiyongera kwa 10% kw’ibiciro by’ibiribwa.

Uku kwiyongera kw’ibiciro gusobanuye ko u Bwongereza bufite ijanisha ry’izamuka ry’ibiciro ku masoko riri hejuru kurenza ibindi bihugu byo mu muryango wa G7 kuva mu 1985.

Mu bihugu byinshi izamuka ry’ibiciro rikomeje kwiyongera bitewe n’intambara yo muri Ukraine ndetse no koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19, byatumye ibicuruzwa na serivisi byongera gukenerwa cyane.

Mu karere k’u Burayi [Eurozone] naho izamuka ry’ibiciro rikomeje kuba ribi aho bwa mbere mu myaka 40 ryageze ku 8.6%, mu gihe ifaranga rya Euro naryo rikomeje guta agaciro.

Mu kwezi gushize, izamuka ry’ibiciro muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ryageze ku 9.1%, ugereranyije n’umwaka ushize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .