Bikubiye mu nyigo yamuritswe na Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe imicungire y’amazi (Global Commission on the Economics of Water).
Imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ikoreshwa ry’amazi mu buryo budahwitse, ni byo bitungwa agatoki ku ikubitiro nk’impamvu zatumye bwa mbere kuva umuntu yabaho, atakwizera ko kugwa kw’imvura biri butange amazi meza.
Iyo nyigo nshya yatanze impuruza ko mu myaka 25 iri imbere uburyo ibyo kurya bibonekamo buzaba bwugarijwe cyane, butagitanga umusaruro ukwiye, biturutse ku ibura ry’amazi meza rikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi.
Abashakashatsi bagaragaje ko imihindagurikire y’ibihe, imikoreshereze y’ubutaka idahwitse, ndetse no gukomeza gukoresha nabi amazi bizahungabanya uburyo ibyo kurya bibonekamo.
Mu gihe nta gikozwe mu maguru mashya, ngo ingaruka z’ibyo zizagera ku mibereho ya muntu n’ibidukikije, cyane ko abo bashakashatsi bagaragaza ko ubu imijyi myinshi yatangiye kugenda yika kubera amazi yo munsi y’ubutaka (ground water) agenda ashira.
Ibyo byiyongeraho ko kugeza mu 2050 nibura hazatakara 8% by’umusaruro mbumbe w’Isi na 15% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’uko iyo nyigo ibigaragaza.
Johan Rockström uyobora Potsdam Institute for Climate Impact Research (PIK) akaba n’umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, yagize ati “Uyu munsi kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bafite ikibazo cy’amazi make. Uko uyu mutungo nkenerwa cyane urushaho kuba muke, iterambere rya muntu n’iboneka ry’ibiribwa biri mu kaga, kandi turakomeza kurebera tubireka bikaba.”
Yakomeje agira ati “Bwa mbere mu mateka y’ikiremwamuntu, turatuma uburyo amazi abonekamo buhungabana. Kugwa kw’imvura, isoko y’amazi yose meza, ubu ntitwakongera kukwizera [nk’isoko yayo] bitewe n’uko abantu batumye habaho imihindagurikire y’ibihe n’ubutaka, bigaca intege icyari inkomoko y’imibereho myiza ya muntu n’ubukungu bw’Isi.”
Hagaragazwa ko buri muntu akeneye nibura litiro ziri hagati ya 50 na 100 z’amazi ku munsi kugira ngo agire isuku n’ubuzima bwiza, ariko abashakashatsi basanze iyo mibare ibihugu byinshi bigenderaho idakwiriye.
Bemeje ko umubare nyakuri ukwiye wakabaye nibura litiro 4.000 z’amazi buri muntu akoresha ku munsi. Icyakora ngo mu bice byinshi by’Isi ntibyashoboka ko amazi angana atyo aboneka.
Magingo aya u Buhinde, u Bushinwa, u Burusiya, n’u Burayi muri rusange ni byo bice by’Isi bitabarizwa ko byugarijwe n’ikibazo cy’amazi make.
Abashakashatsi bagaragaza ko igihe kigeze ngo amazi ahabwe agaciro akwiye, yitabweho nk’umutungo nkenerwa cyane kugira ngo hazirikanwe ko ibura ryayo rizangiza byinshi, bityo hagire igikorwa mu kuyabungabunga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!