Naramuka yemejwe na Sena, Gen. Lloyd Austin azaba abaye umwirabura wa mbere ubaye Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bivugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize aribwo Biden yegereye Austin amusaba kumubera Minisitiri undi agahita abyemera. Kuri uyu wa Kabiri nibwo biteganyijwe ko Biden atangaza bamwe mu bo yatoranyije bazamufasha muri Guverinoma barimo na Gen Austin.
Austin azaba ari umwe mu bayobozi bakomeye muri Guverinoma ya Biden. Igisirikare cya Amerika ni kimwe mu bikomeye kandi binini ku Isi. Austin azaba ashinzwe gushyiraho ingamba n’ibindi byose bijyanye no korohereza icyo gisirikare akazi haba imbere mu gihugu no mu mahanga.
Si ubwa mbere Biden na Gen Austin bakoranye kuko hagati ya 2013 na 2016 ubwo Biden yari Visi Perezida, Austin yakoraga mu ishami ry’igisirikare rishinzwe Uburasirazuba bwo hagati, Misiri, na Aziya rizwi nka Centcom. Mbere kandi Austin yabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Amerika muri Iraq.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!