00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu Bwongereza hinjiye abimukira benshi mu munsi umwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 August 2022 saa 03:36
Yasuwe :

Abimukira binjira i Burayi banyuze ahazwi nka English Channel bakomeje kwiyongera, aho uyu wa Mbere tariki 22 Kanama waciye agahigo ko kuba umunsi wa mbere hambutse benshi bagera ku 1300.

English Channel ni inzira y’amazi itandukanya Amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa. Ikunze kwifashishwa n’abimukira binjira mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko babifashijwemo n’ababambutsa mu buryo butemewe bifashishije ubwato.

DW yatangaje ko kuri uyu wa Mbere hambutse abimukira 1,295 baturutse mu Bufaransa, bakaba binjiye bari mu bwato buto. Byatumye umubare w’abimukira bamaze kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva uyu mwaka watangira, bagera ku 23000.

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko abimukira benshi baherukaga kwinjira banyuze muri English Channel ari 1185 bambutse tariki 11 Ugushyingo 2021.

Hashize iminsi Leta y’u Bwongereza ishakisha igisubizo kirambye ku bwinshi bw’abimukira bakomeje kwinjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Byazambije umubano w’u Bwongereza n’u Bufaransa, bushinja icyo gihugu kiyobowe na Emmanuel Macron kudashyira imbaraga mu kubuza abo bimukira gukomeza kwinjira mu Bwongereza.

U Bwongereza bwasinye amasezerano n’u Rwanda muri Mata uyu mwaka, yo kohereza abo bimukira mu Rwanda akaba ariho basuzumira ubusabe bwabo bwo kwinjira i Burayi, abangiwe bagafashwa gutangira ubuzima mu Rwanda.

Iki cyemezo cyarwanyijwe na bamwe mu bimukira ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kugeza ubwo bakigejeje mu rukiko rw’uburenganzira bwa muntu i Burayi ruba ruhagaritse uko kohereza mu gihe hagisuzumwa ishingiro ry’icyo kirego.

U Bwongereza buvuga ko kohereza abo bimukira mu Rwanda bizagabanya ubwinshi bw’abinjirayo, bikanaca ubucuruzi butemewe bwa ba rushimusi babikiriyemo kubera kwambutsa abo bantu.

Iki gihugu kandi kivuga gitanga amafaranga menshi mu kwita kuri abo bimukira, bigatuma hadashyirwa ingufu mu bifitiye abaturage akamaro.

Bwa mbere abimukira binjira mu Bwongereza baciye muri English Channel bageze ku 1295

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .