Haniyeh yiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran muri Nyakanga 2024, nyuma y’amasaha make yitabiriye irahira rya Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian.
Mu mezi ashize Israel yemeye ko yishe uwari Umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar wari wasimbuye Haniyeh ndetse n’umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, ariko bigeze kuri Haniyeh iraruca irarumira.
Minisitiri Katz yatangaje ibi asa n’utanga umuburo ku nyeshyamba z’Aba-Houthi na zo zikomeje kuzengereza amato y’iki gihugu n’andi y’ubucuruzi y’ibindi bihugu anyura mu Nyanja Itukura.
Katz yabivuze ku wa 23 Ukuboza 2024 ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka abasirikare bitabye Imana.
Ati “Muri iyi minsi Aba-Houthi bakomeje kurasa ibisasu kuri Israel ubutitsa, ndashaka kubaha ubutumwa butomoye. Twatsinsuye Hamas, dutsinsura Hezbollah, twakuyeho imbogamizi twari dufite kuri Iran ndetse dusenya inganda zakoraga misile twahiritse ubutegetsi bwa Assad muri Syria n’izindi mbaraga z’umwijima, tugiye gukurikizaho Aba-Houthi bo muri Yemen kuko ni bo basigaye.”
Katz yateguje ko Israel izagaba ibitero ku bikorwaremezo by’Aba-Houthi n’abayobozi bayo “nk’uko twabigenje kuri “Haniyeh, Sinwar, na Nasrallah i Tehran, Gaza na Liban. Tuzabikorera i Hodeidah no mu Murwa Mukuru Sanaa.”
Yakomeje ati “Buri wese uzazamura ukuboko agamije kugirira nabi Israel ukuboko tuzaguca. IDF izamugabaho ibitero kandi izatsinda.”
Nyuma gato y’urupfu rwa Haniyeh, Iran yavuze ko byose byakozwe na Israel ndetse igaragaza ko izihorera, nyuma mu Ukwakira 2024 Tehran irasa misile 180 kuri Israel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!