Hashize igihe hari ubukangurambaga bukorwa kugira ngo hashyirweho umunsi wihariye wo kwibuka abaryamana bahuje ibitsina bishwe n’ubutegetsi bw’Aba-Nazi.
Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite mu Budage, Baerbel Bas, yavuze ku butegetsi bw’Aba-Nazi, mu mategeko yari ahari harimo ko abagabo basambana n’abo bahuje igitsina bahanwa n’amategeko.
Ingingo ya 175 mu Itegeko rihana ibyaha icyo gihe yahanishaga igihano cy’igifungo abakoze ibyo bikorwa.
Bass yavuze ko muri icyo gihe gusomana, gukoranaho cyangwa se kureba icyoroshye uwo muhuje igitsina byahanirwaga.
Ati “Hari abantu ibihumbi byinshi bashinjwe kuba baryamana n’abo bahuje igitsina. Ibi ubwabyo byari bihagije mu gutesha agaciro ubuzima imibereho yabo.”
Yavuze ko hari abagabo benshi baciriwe imanza, bamara igihe kinini muri gereza abandi bakora imirimo y’uburetwa. Hari n’aho ngo abagabo bamwe baciwe bimwe mu bice by’ubugabo bwabo abandi bajyanwa kwiyahura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!