00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere habonetse amafoto agaragaza imiterere y’isanzure mu buryo bwimbitse

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 July 2022 saa 11:43
Yasuwe :

Bwa mbere mu mateka y’Isi, Ikigo gishinzwe iby’isanzure muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NASA) cyashyize hanze amafoto y’ibara agaragaza neza imiterere y’isanzure n’ibirimo.

Ni amafoto yafashwe n’icyogajuru James Webb Space cyoherejwe mu isanzure mu Ukuboza umwaka ushize.

Ni amafoto yafashwe nk’ikintu kidasanzwe kibayeho mu mateka y’ubushakashatsi mu isanzure kuko agaragaza neza imibumbe, inyenyeri n’ibindi biri mu isanzure mu buryo bworohera abashakashatsi kumenya byinshi mu bigize isanzure.

Imwe mu mafoto yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, ni igaragaza ikimeze nk’igicu kigizwe n’umukungugu gitwikiriye inyenyeri iri hafi kuzima yitwa Southern Ring Nebula.

NASA yatangaje ko ari ubwa mbere bamenye ko iyi nyenyeri izengurutswe n’umukungugu kuko andi mafoto yagiye afatwa n’ibindi byogajuru, atari afite ubushobozi bwo kwerekana ibintu byose bikikije Southern Ring Nebula.

Iki kigo cyatangaje ko kuba James Webb Space Telescope yarabashije gufata amafoto akeye kandi agaragaza neza isanzure, ari iby’agaciro kuko bizafasha abashakashatsi kumenya neza buri kantu kari mu isanzure, imibereho y’imibumbe, inyenyeri n’ubundi buzima bwo muri icyo gice.

Umushinga wo kohereza James Webb Space Telescope mu isanzure umaze imyaka 20 , ukaba waratwaye miliyari 9.7 z’amadolari.

James Webb Space Telescope yoherejwe mu isanzure tariki 25 Ukuboza 2021, ihagurukira muri Amerika y’Amajyepfo muri French Guiana. Yakoze urugendo rw’ibirometero miliyoni 1.6 kugira ngo igere mu isanzure mu rugendo rwamaze ukwezi.

Mu gihe cyose icyo cyogajuru cyamaze mu isanzure, cyafashe amafoto atandukanye agaragaza ubuzima bw’aho hantu hagandagaje inyenyeri n’imibumbe, bikaba byitezwe ko mu minsi iri imbere hari ibindi bizagenda bishyirwa hanze bivuye mu byafashwe n’icyo cyogajuru.

Mu yandi mafoto kandi yashyize hanze harimo igaragaza ibisa nk’imisozi n’ibibaya byo mu isanzure, bigaragiwe n’inyenyeri zaka mu gice kirimo inyenyeri zigiye kuzima cyizwi nka Carina Nebula.

Ibisa nk'imisozi n'inyenyeri mu kirere cy'isanzure byafashwe mu buryo bugaragara
Iyi nyenyeri yazimye yagaragaye igaragiwe n'umukungugu na gaz ziyizengurutse. Ni ubwa mbere amafoto y'imiterere yayo uyegereye yashyizwe hanze
Imwe mu mafoto icyogajuru cyafatiye kure igaragaza inyenyeri mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .