Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘The Pivot Podcast’ aho yagaragaje ko akibimenya yabwiye Malia ko n’ubundi abantu bazakomeza kumenya ko ari umwana we.
Ati “Naragize nti ‘urabizi, ko bazamenya uwo uri we’. Na we arambwira ati ‘urabizi?’ nshaka ko babireba kuri iyo nshuro ya mbere ndetse bitari mu nzira yo kubona ko hari isano ririmo’. Ntekereza ko abakobwa bacu bagiye mu nzira yabo.’’
Yakomeje avuga ko abakobwa be barimo na Sasha w’imyaka 23, bahisemo guharura inzira yabo mu byo bakora kurusha uko bagendera ku bwamamare bw’ababyeyi babo.
Malia Obama aheruka kwirengagiza izina ry’umubyeyi we [Obama] ahitamo kwitwa Maria Ann. Iyi nkuru yamenyekanye ubwo uyu mukobwa w’imyaka 26 yerekanaga filime ye ngufi muri Sundance Film Festival mu ntangiro z’uyu mwaka.
Ubwo yerekanaga iyi filime ye yise “The Heart’’ ivuga ku musore wapfushije nyina mu buryo bw’amayobera, nibwo yagaragaje ko yahinduye amazina yari asanzwe akoresha agakuraho irya se.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!