00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira hafi 700 baturutse mu Bufaransa binjiye mu Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2022 saa 03:26
Yasuwe :

Abimukira n’abashaka ubuhungiro 696 barimo n’abana bato banyuze muri ‘English Channel’, baturutse mu Bufaransa berekeza mu Bwongereza, bari mu bwato buto 14.

Minisiteri y’ingabo yarangaje ko ari ubwa mbere mu 2022 hinjiye abantu benshi akaba ari n’ubwa kabiri abagera kuri 600 binjiye umunsi umwe.

Aba bimukira barerekeza mu Bwongereza nyuma y’uko iki gihugu kigiranye amasezerano n’u Rwanda yo kwakira abimukira ariko kugeza ubu akaba ataratangira gushyirwa mu bikorwa.

Indege ya mbere yagombaga kugeza abimukira mu Rwanda yari iteganyijwe hagati muri Kamena uyu mwaka, ariko ntibyabaye.

Rishi Sunak na Liz Truss, bahabwa amahirwe yo gusimbura Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, bemeje ko bazakomeza gushyigikira amasezerano hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.

Uyu mwaka abimukira ibihumbi 17 bamaze kugera mu Bwongereza banyuze muri English Channel. Abarenga 28,500 ni bo bahageze umwaka ushize, aho abenshi banyuze muri iyi nzira ari 853 bo mu Ugushyingo 2021.

Bwa mbere abimukira hafi 700 baturutse mu Bufaransa binjiye mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .