Itsinda ry’Abatalibani ryagiye i Tokyo ku wa 16 Gashyantare 2025, rigizwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo nk’ububanyi n’mahanga, uburezi, ubukungu n’ubuzima.
Ikinyamakuru cyo mu Buyapani kizwi nka Asahi Shimbun cyatangaje ko urwo ruzinduko ruzamara icyumweru.
Abahagarariye Abatalibani bakoze uru ruzinduko Buyapani mu rwego rwo gushaka inkunga no kuganira n’abayobozi b’u Buyapani ku bijyamye n’ubufatanye mu bya dipolomasi.
Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Imari muri Afghanistan, akaba n’umwe mu bagize iryo tsinda, Latif Nazari, yavuze ko uru ruzinduko ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bakoze mu rwego rwo kuba bamwe mu banyamuryango b’imiryango mpuzamahanga.
Minisitiri Nazari abinyujije kuri X ku wa 15 Gashyantare 2025 yagize ati “Dushaka ko umubano wacu n’ibindi bihugu ukomera kandi bigakorwa mu bwubahane, mu rwego rwo gutizanya imbaraga, gushyira hamwe, kwimakaza iterambere, ubukungu no guteza imbere iterambere rya Afghanistan kuko dushaka kuba abanyamuryango b’imiryango mpuzamahanga.”
Abatalibani bakimara gufata igihugu mu 2021 u Buyapani bwahise bukura ibiro by’Ambasade byabwo mu Murwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul, buwimurira muri Qatar, icyakora bwongete kubifungura ndetse ambasade ikomeza ibikorwa byayo.
Nubwo Abatalibani bakunze gusura ibihugu nk’u Burusiya, u Bushinwa, ni gake bajya kure y’agace Afghanistan iherereyemo.
Nk’ubu uruzinduko rukumbi bakoreye mu Burayi ku mpamvu za dipolomasi, barukoreye muri Norvège mu 2022 no mu 2023.
Ingabo za Amerika zavuye muri Amerika mu 2021 hashingiwe ku masezerano yo ku wa 29 Gashyantare 2020 ubutegetsi bwa Trump bwagiranye n’Abatalibani na Qatar yari umuhuza.
Nubwo Abatalibani bahawe rugari bagasubira ku butegetsi bwa Afghanistan, bameze nk’abari mu kato bitewe n’ibihano bafatiwe n’amahanga, biturutse ku makosa atandukanye ariko kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ibituma bakora inzinduko za dipolomasi mu bindi bihugu nke cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!