Iyi nama ihuza abayobozi b’ibihugu bikomeye ku Isi n’abacuruzi batandukanye iteganyijwe kuba umwaka utaha kuva ku wa 13 Gicurasi kugera ku wa 16 Gicurasi.
Mu itangazo abashinzwe gutegura iyi nama bashyize hanze, bavuze ko bafashe umwanzuro wo kuyimura mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abazayitabira.
Ati “Muri ibi bihe hashingiwe ku mubare w’abanduye Covid-19, hafashwe umwanzuro ko Singapore ariho hantu heza ho kwakira iyi nama.”
BBC yavuze ko Singapore yatoranyijwe nk’igihugu kizakira iyi nama kubera umuhate yashyize mu kurwanya Covid-19 ndetse ukaba waratanze umusaruro.
Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko kuri ubu abakirwaye iki cyorezo ari 28 kandi ko muri bo nta n’umwe urembye cyane.
Mu mateka y’iyi nama ni ubwa kabiri igiye kubera hanze y’Umujyi wa Davos kuko ubwa mbere biba hari mu 2002 ubwo yaberaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwereka iki gihugu ko kitari cyonyine nyuma y’ibitero by’abayahuzi byari byakibasiye ku wa 9 Ugushyingo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!