Abo bantu 10 bikekwa ko bari mu bagize agatsiko k’iterabwoba kagabye igitero gikomeye mu mateka y’u Bubiligi.
Abantu 32 barishwe naho abandi 340 barakomereka mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cyo mu Bubiligi n’aho bategera metro ku wa 22 Weururwe 2016.
Mu bakekwa harimo Salah Abdeslam akaba ari we ukiriho mu bagize agatsiko kishe abantu 130 i Paris mu Ugushyingo 2015. Undi ukekwa ni Mohamed Abrini wasize ibiturika ku kibuga cy’indege mu gihe cy’ibitero.
Abandi umunani bashinjwa gutera inkunga abagabye ibitero babashyikiriza intwaro n’ibindi bikoresho.
Icyenda muri bo bazahanishwa igifungo cya burundu nibahamwa n’icyaha mu gihe uwa 10 ashobora gufungwa imyaka igera ku icumi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!