Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP avuga ko abagore 40 bashimutiwe mu Majyepfo ya Arbinda ku wa Kane naho abandi 10 bashimutirwa mu Majyaruguru y’uyu Mujyi.
Kugeza ubu hari abagore babashije gucika bagaruka mu giturage bavuze ko bagenze ibilometero umunani n’amaguru bava aho bari babajyanye.
Arbinda ni kamwe mu duce twigaruriwe n’abarwanyi b’Aba-Jihadist kuko bakunze gushimuta abantu hakaba n’abahasiga ubuzima. Muri Kanama 2021 abantu 80 barimo abasivile 65 barishwe, mu 2019 abasivile 35 bari mu bantu 42 biciwe mu gitero cyabaye muri iki gace.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!