00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri masegonda atanu ku Isi hapfa umwana

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 September 2018 saa 07:19
Yasuwe :

Nibura abana miliyoni 6.3 bapfuye mbere y’uko buzuza imyaka 15, bapfuye mu 2017 ni ukuvuga ko buri masegonda atanu umwana umwe yapfuye, bitewe no kubura amazi, isukura, ibiribwa na serivisi z’ubuzima.

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef), OMS na Banki y’Isi, yagaragaje ko abana benshi bangana na miliyoni 5.4 bapfuye mbere y’uko buzuza imyaka itanu, mu gihe abakivuga bagera kuri kimwe cya kabiri cy’abapfuye bose.

Nkuko Ijwi ry’Amerika ryabitangaje, inzobere ya UNICEF mu bijyanye n’imibereho y’abana, Laurence Chandy, yavuze ko igisubizo cyoroheje cy’izi mfu ari ‘amazi meza, amashanyarazi, ubuvuzi n’inkingo.’’

Gusa ngo mu gihe hatagize igikorwa abana miliyoni 56 bari munsi y’imyaka itanu, kimwe cya kabiri cyabo bazapfa mu 2030.

Bakomeza bavuga ko kimwe cya kabiri cy’abana bose bapfuye mu 2017, ari abana bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho umwana umwe kuri 13 yapfuye ataruzuza imyaka itanu.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko benshi mu bana bari munsi y’imyaka itanu bicwa n’indwara zakabaye zirindwa nk’ibihaha, impiswi n’izindi.

Ku bana bari hagati y’imyaka itanu na 14, ibikomere biterwa n’impanuka zo mu muhanda ni kimwe mu bibahitana.

Mu 2017, abana bakivuka miliyoni ebyiri n’igice bo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyangwa mu Majyepfo y’Aziya bapfuye bikubye inshuro icyenda ugereranyije n’abana bavukiye mu bihugu bikize.

Nubwo iyi raporo yagaragaje ibi bibazo ariko ngo umubare w’abana bapfa buri mwaka waragabanutse mu myaka 27 ishize, kuko nko mu 2017 hapfuye abana miliyoni eshanu n’ibihumbi 400 mu gihe mu 1990 hapfuye abana miliyoni 12 n’ihumbi 600.

Ni mu gihe abari hagati y’imyaka itanu na 14 bapfuye mu 2017 ari miliyoni imwe mu 1990 hakaba harapfuye miliyoni n’ibihumbi 700.

Buri masegonda atanu umwana umwe arapfa ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .