Brussels Airlines igiye gusubukura ingendo zayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Brussels Airlines yatangaje ko izasubukura bimwe mu bikorwa byayo ku wa 15 Kamena, nyuma y’uko ibihagaritse ku wa 21 Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere kuri uyu wa Kane yatangaje ko izatangirana na serivisi nkeya ariko zizagenda ziyongera bitewe n’abazikenera, ndetse n’uko ibihugu bizagenda bifungura ingendo z’indege.

Brussels Airlines yatangaje ko ingendo za mbere zizakorwa hashingiwe ku byifuzo by’abagenzi bakora ingendo z’ubucuruzi n’abajya mu bikorwa byo kwidagadura mu bihugu nk’u Budage, u Busuwisi, u Bugiriki, Portugal na Espagne.

Ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda icyorezo zizakurikizwa zirimo gutera umuti wica udukoko mu ndege no kwambara agapfukamunwa n’amazuru ku bagenzi n’abatwaye indege bizagirwa itegeko.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Brussels Airlines, yatangaje ko igiye guhagarika abakozi 1000, ni ukuvuga kimwe cya kane cy’abo ikoresha ndetse ikanagabanya indege zayo ku kigero cya 30%.

Brussels Airlines ikoresha abakozi 4200, mbere ya Coronavirus yakoraga ingendo zigera kuri 250 buri munsi harimo 65 mu Burayi n’izindi eshatu zijya muri Amerika na Israel.

Bitewe n’ingaruka za Coronavirus, iyi sosiyete izagabanya indege zive kuri 54 zigere kuri 38 n’ibyerekezo byayo mu Burayi bigabanuke bisigare ari 56.

Brussels Airlines igiye gusubukura ingendo zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .