Brussels Airlines igiye gusubukura ingendo mu bihugu birimo n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Brussels Airlines yatangaje ko igiye gusubukura ingendo zayo mu byerekezo 59, harimo no mu Rwanda.

Brussels Airlines yatangaje ko hagati ya tariki 15 Kamena na tariki 31 Kanama 2020, izasubukura ingendo mu byerekezo 59 ku migabane itandukanye irimo u Burayi, Afurika na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Burayi izasubukura ingendo mu bihugu 20, muri Afurika ni mu bihugu 13 birimo u Rwanda, yongere gukorera ingendo muri Israel ndetse no muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Urubuga rwa Brussels Airlines rugaragaza ko ingendo zizasubukurwa muri Nyakanga 2020, ari nacyo gihe izasubukura henshi muri Afurika. Mu Burayi ingendo nyinshi zizasubukurwa mu cyumweru cyo ku itariki 15 Kamena 2020.

Brussels Airlines yatangaje ko uretse izi ngendo zizasubukurwa hagati ya Kamena na Kanama, hari izindi ziziyongeraho muri Nzeri 2020.

Yagize iti “Nyuma y’ibyumweru 12, indege zacu zizasubira mu kirere kuwa 15 Kamena 2020. Icyifuzo cyacu ni uko tuzaba twageze ku byerekezo 59 muri Kanama”.

Kuwa 21 Werurwe nibwo Brussels Airlines yahagaritse ingendo zayo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Brussels Airlines iherutse gutangaza ko ingendo za mbere zizakorwa hashingiwe ku byifuzo by’abagenzi bakora ingendo z’ubucuruzi n’abajya mu bikorwa byo kwidagadura mu bihugu nk’u Budage, u Busuwisi, u Bugiriki, Portugal na Espagne.

Ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda icyorezo zizakurikizwa zirimo gutera umuti wica udukoko mu ndege no kwambara agapfukamunwa ku bagenzi n’abatwaye indege bizagirwa itegeko.

Brussels Airlines ikoresha abakozi 4200, mbere ya Coronavirus yakoraga ingendo zigera kuri 250 buri munsi harimo 65 mu Burayi n’izindi eshatu zijya muri Amerika na Israel.

Bitewe n’ingaruka za Coronavirus, iyi sosiyete izagabanya indege zive kuri 54 zigere kuri 38 n’ibyerekezo byayo mu Burayi bigabanuke bisigare ari 56.

Brussels Airlines igiye gusubukura ingendo mu bihugu birimo n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .